Soap manufacturing-
- 2. 1.ISABUNE
1.1Igisobanuro cy’isabune
Isabune ni igikoresho gikoreshanywa n’amazi mu
gufura ndetse no koza,gikozwe mu mavuta (akomoka
k’umatungo cg kubimera) na caustic soda(soma kositiki
soda) cg caustic potash(soma kositiki potashi) ndetse
hakongerwamo umuhumuro,’ibara n’ibindi bigufasha
kongera ingano y’isabune cg kubwo impamvu zihariye.
- 3. 1.2 Uburyo bwo gukora isabune
Soap-making (Saponification) processes method
Saponifikasiyo ni uburyo bwo gukora isabune
hifashishijwe ubushyuhe buva muguhura kw’
amavuta na kositiki soda.Hari uburyo butatu bwo
gukora amavuta ariko aha turavuga bumwe muri bwo
kuko aribwo bukoreshwa n’inganda nto cg iziciriritse
- 4. 1.2.1 Uburyo bukonje (Cold process)
Tuvuga ko hakoreshejwe uburyo bukonje igihe
habaye guhuza amavuta na caustic soda kubushyuye
busanzwe (25o
c) kuburyo dukenera ubushye buke bwo
kuyaza amavuta gusa.
Nyuma yo kuvanga amavuta na kositiki soda isabune
iba ishobora gukoreshwa mugihe cy’amasaha 12-48.
- 5. Cold process
Ubu buryo bwo gukora isabune busaba ibipimo bya
causitic soda bihuye n’ibyamavuta.
Ibi bisaba gukoresha imbonerahamwe ya
saponifikasiyo (saponification charts) kugirango
tumenye rwose tudashidikanya niba isabune yacu
idafitemo kositiki soda yikirenga cg amavuta atahuye
nayo.
- 6. 1.2.2 Ingaruka za Kositiki soda
Kositiki soda yikirenga/nyinshi izamura pH bigatuma
itwika uruhu cg ikaryaryata kuruhu
Kositike soda nke ituma isabune inyerera bityo
ntirete neza ndetse/cg zikavunagurika.
1.2.3 Gupima ibikoresho by’ibanze
Gupima ibikoresho byibanze ugomba gukoresha
umunzani kandi byose bigapimwa murugero rumwe.
- 7. Amazi acyenewe mukuyengesha kositike soda, Gukoresha
amazi menshi bibyara isabune yoroshye isaba igihekirekire
cyo kuyumutsa.
Bityo rero ingano ya kositike soda niyo iguha ingano y’
amazi ugomba gukoresha.
Mugushaka ingano nyakuri y’amazi mbere nambere shaka
ingano ya kositike soda .
Ukoresheje indanganzira(formulae) zikurikira
- 8. Con’t
1.Ingano ya kositike soda=
(ingano y’ amavuta) × (Agaciro
ka saponifikasiyo y’amavuta)
2.Uruvange rwa kositiki soda n’amazi =
(ingano ya kositike soda) ÷ 0.3
3.Inganoy’amazi =
(uruvange rwa kositiki soda n’amazi) −
(ingano ya kositike soda)
- 9. Urugero
Gukora byibuze 1kg y’isabune ikoze mumavuta ya olive
1. kositiki soda = 907.2g × 0.1353 = 122.8g
2. uruvange rwa kositiki soda n’amazi: 122.8g ÷ 0.3 =
409.33g,
3. Inganoy’amazi =409.33g − 122.8g= 286.53g
- 10. Agaciro ka saponifikasiyo
Saponification Values
Agaciro ka saponifikasiyo(saponification value) ni
umubare udufasha gushaka ingano nyayo ya kositike
soda cg kositike potashi ikwiriye guhuzwa n’amavuta
ngo isabune iboneke
- 11. 2.Ibikoresho by’ibanze
Raw Materials
Isabune igizwe nibikoresho bibiri byingenzi
ndetse n’inyongera zidufasha guha isabune
impumuro cg ibara dushaka ndetse no kongera ubushobozi
bwayo bitewe nicyo yagenewe(koga ,gufura..)
1.Amavuta akomoka kubimera cg k’umatungo
Akomoka kubihingwa twavuga nka:
oliva,amamesa,kokonati……..Akomoka k,umatungo
twavuga ,amavuta y’inka,………
- 12. CON’T
2.Lye(soma layi) nkuko twabibonye hejuru
dukoresha kositiki soda cg kositiki potashi.Ariko
ikunda gukoreshwa ni kositiki soda kuko kositiki
potashi itanga isabune yoroshye
3.Inyongera twavuga nk’umuhumuro,
amabara,ibituma isabune yawe ireta kurusha,ibituma
itubuka n’ibindi…..
- 13. UKO BIKORWA
Yaza amavuta(amamesa) urufuro rushireho (kozamo
urupapuro rwumweru kugeza ubwo ruzamukamo uko
warushyizemo)
Reka amavuta ahore byibuze mugihe cy’amasaha 12-
24
Shyiramo shyiramo kositiki soda ikwiye wabanje
kuyiyengesha mumazi (ukayitereka byibuze amasaha
24-48) sukamo gahoro gahoro ariko unavanga
- 14. UKO BIKORWA
Vanga iminota 30min
Ongeramo ibara niba ari ngombwa
Vanga iminota 30min
Ongeramo umuhumuro niba ari ngombwa
Vanga nka 60min
Shyira isabune yawe mu iforumo
Isabune yawe ishobora gukoresha nyuma yamasaha
24