Funny
- 1. 1.Umusaza wifitemo ubunyamujyi bwinshi yagiye gusabira umusore
mu Butansinda bwa Kigoma, maze bamuha umwanya ngo avuge
ikimugenza. Nawe ati :"Sasa nk’uko mubibona twabinjiriye ! Uyu mu-
type wacu yarobye umu-baby wanyu, yifuza kumwiyongoza none
twagira ngo mumudusige natwe tubasige ku nkwano".
Abari aho bakubitwa n’inkuba, barumirwa, mu gihe bakibaza ibyo
aribyo, arongera ati : "Sasa rero ndabona n’ijoro ryateyemo kandi
nizere ko namwe muyoka tu ! Ngaho muzidukinire vuba twicomokere
cyangwa mudukuzeho, nabwo muraba muturaburije tu, ubwo
arahitamo kuzajya amurya kwa jeux" !